...Ruganzu: «Mbe Ngunda, iyo nda yawe ko yafoye cyane aho ni amahoro ?
Ngunda: «Nyagasani ndasogongeye gusa. None se nari kugira ukundi
mutantegetse? Ndetse ndabasezeraho kuko mfite ubwira, nasize
umugore wanjye aniha, ndagira ngo njye kureba ko yaba yaruhutse!»
Ruganzu: «Ni uko, genda amahoro. Ariko uramenye...»
Ngunda (ageze hirya): «Nyagasani, ab'imuhira nibamvugira nabi, murangirire
imbabazi. Muzirikane ko inda yanjye yantannye! Nasogongeye gusa
ariko ahari nakengesheje. Nibibababaza ahubwo nzariha.»
Ruganzu: «Genda rwiza, icyo ushaka kuvuga ndacyumva. Abahinzi banjye
urabakoze. Ninsanga wazimaze, umenye ko uzariha nka zo kabiri, kandi
ntuzasubire kungarukira mu rugo ukundi, kereka ku munsi nagutumiye
kumpa umubyizi, ukaba igihano cyawe.../..
«Inda nini icura uwayihaye.»
«Uburana urubanza rw'inda ntatsindwa.»
Ngunda ageze imuhira, asanga umugore, umukobwa wa Gacumu, yabyaye.
Nuko Ngunda atera kwa Gacumu kwaka ibihembo. Aragenda abwira Gacumu ati «umukobwa wawe yarabyaye, nimumuhembe.»
Maze yungamo ati «ndabona yagirwa na biriya bigega byombi.»
Ibyo bigega bikaba binini cyane.
Barabimuha, bagira ngo ntari bubashe kubitwara.
Agira kimwe aracyikorera, ikindi aragihagatira.
Icyo ahagatiye abaye agikiranuka mu irembo, atangira kugihekenya.
Agifatana Umukunguli,
Agihekenya Ngoma yose,
Agihekenya impinga ya Nyarubaka,
Akizana mu Gitare,
Agifatana Murambi agihekenya,
Agisingirana i Kangoma yo kwa Mpamarugamba,
Agikubitana mu Gakoni kwa Nshozamihigo agihekenya,
Aza Nyamagana yose agihekenya,
Aterera impinga ya Muyange,
Ageze ku Kinyogoto udukenyeri aratujugunya. .../..
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugani wa ngunda (6) ....