...Maze bamuha amazi arakaraba, bamubisa mu nzu ararya. Muramu we abarira ko amaze kurya, amushyira amzi yo gukaraba. Ngunda amubonye aramubwira ati «jyeho nduzi ko iyi nka nyitonoye, abahungu bayiriye bariye inka iryoshye!»
Kwa Mirenge bumvise iryo jambo barumirwa.
Mirenge abwira umugore we ati «dore umukwe wacu ntaho atereye kandi yadukoreye.
None tabaranya uzane akari gasigaye mumwongere n'izindi nzoga. Jye icyampa ngo yijute irya none.»
Nuko Ngunda bamushyira ukuguru kwari gusigaye bamuzanira n'inzoga.
Koko rero ni ho yari akigera mu mahina yo kurya, agakaraga irobe ry'umutsima akariyongobeza, imikarago y'umutsima ikabisikana n'intongo y'inyama n'umufa.
Byose akabivundiranya akaroha mu nda.
Ngunda akagira umuheha witwa Ruvunabataka; yaba awukubise mu kibindi cy'inzoga, akagisoma umusa umwe akaba arakonoje.
Nuko amaze kurya arasohoka; asohoka yimyoza ngo ntacyo ariye.
Nyamara ubwo yari amaze ingumba yose wenyine kandi bamuhaye n'ibibindi by'inzoga na byo biguze inka.
Byose arabitsemba, agenda abibogekeye mu ibondo rimwe.
Nuko kwa sebukwe baramuherekeza arataha.
Basigara batangarira inda nini ya Ngunda.
Ngunda aba aho, aba iciro ry'imigani.
Rimwe amaze guhaga ariyumvira ati «.harya ngo mu Rwanda nta muntu wahwanya na njye kurya ? Emwe ni koko.
Dore na we ibi biryo byose maze mu mwanya muto.
Nyamara byatetswe mu minsi itandatu.» .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugani wa ngunda (3) ...